Conférence Episcopale du Rwanda - +250788784308 - @journal_KM - - @Kinyamateka

Abashoramari, ibigo bwigenga byashyiriweho uburyo bwo gutumanaho bwihuse hakoreshejwe telefone



INYANDIKO 16/05/2019

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Gicurasi 2019, i Kigali hamuritswe uburyo bushya bw'ikigo Swedish startup Addressya AB bwo gufasha abanyarwanda, abarugana n'abatuye isi muri rusange. Ubwo buryo bukoreshwa na buri wese muri telefone zigezweho (Android app) bukamufasha mu kubona amakuru n'agace k'aho ushaka gushora imari ye akoresheje telefone ye yujujemo umwirondoro we. Upfa kuba gusa ufite iyi telefone, byose bikikora!

Kubajyaga bahura n'ikibazo cy'uburyo bwaho bakwerekeza cyangwa bakorera ubushoramari bwabo cyangwa kumenyana hagati y'abashoramari no kumenya amakuru y'aho wakorera,  iyi Application ya Adressya izajya ibafasha guhura n'abaguzi mu buryo bworotse no kumenya aho baherereye. Adressya ije ari igisubizo kuko izafasha ba rwiyemezamirimo bibazaga aho bakorera ubushoramari kuko izajya ibafasha badategereje igihe kirekire.

Karoline Beronius, Umuyobozi wa Addressya AB (CEO of Addressya AB)  yavuze ko ubu buryo bwashyizweho mu mwaka wa 2017 kugira ngo bufashe abashoramari mu kubona ibisubizo bibazaga mu kumenyekanisha ibicuruzwa bwabo kubabisha. Ati:"Niyo mpamvu twahisemo gufungura ubu buryo Addressya mu  nama ya  Gatanu ya Transform Africa Summit 2019 kuko  yizewe kandi ikoranye ubuhanga, icyu umushoramari asabwa ni ukujya Google Play aka downloading iyi serivise ya Addressya kuko ni ubuntu nta kindi usabwa".

Addressya ni application ikoreshwa muri telefone ngendanwa igezweho ya Android ifasha buri wese kwiyandikisha no kuzuza umwirondoro kandi byoroheye buri wese gukoresha ubu buryo. Icyo ukenera ni ukuba ufite smartphone waguze na internet (data plan/wifi access), konti Addressya izajya igaragaza umwirondoro, n'agace ukoreramo kugira ngo abagushaka babashe kukugeraho.

Ukoresha ubu buryo niwe uzajya yihitiramo abo ashaka gusangiza amakuru ye, uwo atemereye ntazajya abasha kubona umwirondoro we cyangwa amakuru amuranga

 Addressya izafasha abayikoresha kugabanyirizwa ibiciro, yongerere ubushobozi abashoramari n'imiryango iharanira inyungu kugira amakuru kandi ku gihe mu ishoramari.Izafasha kandi kongera umubano hagati y'imijyi ,mu nkengero z'imijyi no mu byaro mu rwego rwo gutumanaho byihuse.

Google Play Store link: https://play.google.com/store/apps/details?id=com.addressya.app

Nkundiye Eric Bertrand


Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

KINYAMATEKA IRABATUMIKIRA


KINYAMATEKA : Ikinyamakuru cya Kiliziya Gatolika mu Rwanda, kivugira rubanda, kandi giharanira impinduka mu mibereho myiza y'abaturage, ubutabera n'amahoro, umuco n'imyidagaduro. Kuva mu w'1933.

Itangazamakuru na Myr Antoine Kambanda
Musenyeri Antoine Kambanda, Arkiyepiskopi wa 3 wa Arkidiyosezi ya Kigali
Itangwa ry'ubwepiskopi i Kibungo
Rulindo mu birori byo kwambika Pallium Musenyeri Antoine Kambanda
Missa kwa Sina, guha umugisha shapeli yitiriwe Gerard
UMUHANGO WO GUHEREKEZA MUSENYERI YOHANI DAMASENI BIMENYIMANA : Umwaka urashize
CEREMONIES D'OUVERTURE DIXIEME SESSION DES DIRECTEURS NATIONAUX DES OPM AFRIQUE
Umwaka w'Abiyeguriyimana 02.02.2019-25.03.2020
Cenaculum mu byishimo by'isabukuru y'ubusaserdoti
Isabukuru y'imyaka 37 Musenyeri Tadeyo ahawe inkoni y'ubushumba
Amasomo n'inyigisho, ku wa gatatu w'icyumweru cya 1 Gisanzwe C
Kwicara ku Ntebe ya Arkiyepiskopi muri Stade Amahoro i Remera
Yubile ya Padiri Herman ku mudugudu w'urubyiruko kuri Muhazi
Missa muri IFAK, UKWIGARAGAZA KWA NYAGASANI 2019
Urugo rw'i Nazareti, urugero rw'ingo zose n'abazituyemo
Inyigisho yatangiwe i Kibeho 28/12/2018